Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes
Search
Table of Contents
- Refugees
- Invasions
- Bombings
- Roadblocks
- Fleeing of the hutu militias
- Camping at Murambi
- Blood stains
- Protection by Inkontanyi
- Provision of temporary identities
- Shelter at a neighbor's
- Re-growth of plants
- Having faith
- Re union with my family
View Topics
- Shelter
- Involvement of a priest
- Roadblocks
- War in Butare
- Bombings
- Camp at Murambi
- My return
- Survivors
- Family Re- union
View People
- Flerenci
- Ines
- Patricia
- Sekamana
- Jean baptiste habyarimana
- Habyarimana
- Piero
- Jeanne
- Didier
View Places
- Kigali
- Butare
- Burundi
- Gikongoro
- Cyangugu
- Save
- Murambi
- Maraba
- Kizi
- Bukavu
- Byumba
- Kabale
- Gikondo
- Nyakabanda
View Map
Ubuhamya Bwanditse
- BYUKUSENGE: Arankingirana, nta jambo yavuze ?naramubwiye nti ubu turi impunzi !twabuze iyo tujya !none ndagirango umbabarire ureke nkarabe, niko gahinda nari mfite, iyo minsi itatu nari maze ntarikoza n'ama n'igitonyanga cy'amazi, ubanze ureke nkarabe mumpe n' amazi nywe hanyuma tu twicare mbone ntekereze icyo ngiye gukora ubu kuko nanjye sinkizi !arambwira ati ngo, ntabwo bishoboka kuko natwe tugiye kugenda !urumva ? Anako we yaragiye, arongera arakingura asubira mu nzu ariko mugusubira mu nzu arongera yegekaho urugi.bivuga mugume hanze, hari ahantu nagendaga n'ibyago bagiraga navaga hano i Kigali ngafata imodoka nkajya kubasura! Rwari urugo nzi twarabanye cyane.bahoze inaha tuhabana, iwabo tuhagenda, turi inshuti pe! Aragenda ajya kubwira uwo mukuru we, mukuru we nawe araza nawe akingura urugi utyo atyo, nawe arukururira inyuma yacu, ye, nawe aturekera hanze, niwe watubwiye ngo nabo bagiye kugenda. Nti! Ntubu se ndabigenza nte? Abazungu bari batuzanye nari mbwiye ngo batugeze aho n'abazungu bakoraga muri OMS ba babiligi, n'umuzungu witwa Flerenci n'umugore we, bari bahagaze bagirango barebe ko batwakira, babone kugenda convoir yari itangiye kwiforma ijye iBurundi, babona turagarutse, bati se bite? Nti batwangiye kwinjira, banze rwose banze kudukingurira, twavuganye ariko batubwiye ko batatwakira, nabo bagiye kugenda eh! Ntibi ubu se turabagira dute turabajyana he? Sinzi ukuntu uwo muzungukazi yatekereje ati eh ati reka mbajyane kuri Iga, iga murayizi? Kiriya kigo cy'ibutare, institut catechetique africain, ati reka mbajyane kuri iga ati hari umubikira wu mwene w'iwacu w'umubiligikazi, ati w'umuntu mwiza ati ntabwo yanga kubakira? Tujya mu modoka simuzi uwo mubikia na iga sinari nyizi n'ubwo nayimenye. Batugeza muri iga aratubwira ati si sininjira, kuko nasanga bansinze ngo ngomba kujya kugenda muri convoir ati mwebwe nibaza mu mubwire ko ari twe twabazanye, mumubwire amazina yacu n'inshuti ntabwo yari atuzi.
- BYUKUSENGE: Duhagarara aho ngaho tuba dutungiye kumva twabaye impunzi nyine, nta mutungo nta kintu dufashe mu ntoki turi dutya !nta kintu pe nagiso nagito,uretse umwenda wa uri ku mubiri,baratwakira baza ,haza turasa turasona umuntu wa umubikira wa mbere aza gukingura,turabimubwira ko turi impunzi ubwo nari nitwikiriye noneho nkaba ndi kumwe nuwo n'umwana umuneuve wanjye, we yari umumetisi,umu murumuna wanjye yari yaramubyaranye n'umumetisi kuburyo atari umu utamubonagaho we yareba akabona nanjye ndi umunyamahanga kubera ibyo bintu nitwikiriye,akabona ndi kumwe n'umwana akabona na Ines bombi twari kumwe bikamuyobera, aragenda arababwira ati hari abantu baba ndababwira ntitu turashaka umuntu watwakira tura tuvuye ikigali duhunga turarushye dukeneye uwatwakira tucira tukabanza tugahumeka gatoya ,tukamenya n'aho turi nicyo dukora.
- BYUKUSENGE: Aragenda abibwira uwo muzungukazi, ndamubwira nti tugejejwe aha n'umuntu utubwiye ngo dushake mama Patriciya,nti tuzankwe n' aba n'umuzungu witwa Flerence atubwiye ko mama Patriciya ari inshuti ye,ara aha mama patriciya uwo nguwo yahise aza,araturamutsa aratubwira ati nibyo, ati i kwa flerence n'inshuti zanjye ati nimwinjire,aratwinjiza ati,abona turi miserable nyine abona turi abantu bameze nabi ,urumva iyo minsi itatu yose twangara dutyo,aratubwira ati ha hari mugitondo baba aribwo bakinywa icyayi badejena ,araduhamagara ngo tuze tunywe ikintu, ndamubwira nti mbere na mbere nyereka ahantu hari amazi yo gukaraba nti kuko sinakwicara hagati y'abantu ndumva si sinavuga ngo mfite umwanda nanjye ubwanjye ndumva nabaye umwanda !aravuga ati ni nibyo ati natwe si sinzi ambwira abantu bigeze kugira ibyago ati ko ikintu umuntu ashaka bwa mbere n'ugukaraba,ajya kutwereka aho dukarabira,nta mwenda dufite,uwo wambaye wakuboreyeho,imyenda twageze aho nyine ukajya ufata umwenda ukawuvuguta mu mazi ukawukamura ukongera ukawambara uko wakabaye,ukambara umwenda utose ukaza tu kukumiraho. Nuko turicara badu baduha icyai cya mbere nyuma y aya minsi itatu umuntua atakishobora kumira nuko, aho ngaho twarahabaye batwakiriye neza, ariko mugitondo cyaho, haza itegeko ry'abakuru babo, rivuga ko bagomba kuva mu rwanda bose, tuti aho re ubu se noneho tujyiye he ? Umubikira araza n'agahinda kenshi, baradusengera amasengesho bati twahawe itegeko ryo ubu sekugenda, musigare aha ntawuzi uko muzahamerera ntaki, bati ariko turagiye? Barahagurutse baragenda turahasigara.ariko dusigarana n'umubikira umwe wanze kugenda, banwitaga umunyekongo kazi, ariko urebye n'umunya ni babanyarwanda bagiye i kongo kera basi bagiye iKatanga batakivuga ikinyarwanda neza ariko ari umunyarwanda, icyo nzi cyo niyo yamba imbere nakivuga yari umugome niyo yaba ari aha nabivuga? Nuko ntawe nongeye kubona! Yari umuntu igihe cyose twahabanye twahabanye ari hagati yo kumva ese adutange? cg se atureke ? Hagati y'idini abe arimo kandi twabana twirirwana dusenga dusabira iki tugira gute? Hagati y'icyo kintu iyo contrainte y'idini n'ikintu gituma twamuvaho akabona amahoro yabuze amahoro amezi atatu twahamaze ntabwo yigeze agira amahoro.nta na rimwe, nta na rimwe, ariko ikintu uko nabibonye we ikintu yashoboraga, yifuzaga, wabonaga nk ‘umuntu uvuga ati uwampa ngo binjire bamu babajyane, babankize, akabura uwinjira, akabura uko adutanga kandi atakina atanadushaka! Mbese nawe yagize idileme nde nde cyane.
- BYUKUSENGE: Twarahabaye, malgre tous eeh,twarahabaye,amezi muri make twahabaye amezi kuva ku itariki yacumi y'ukwa kane kugera ku itariki ya kaga ya kane y'ukwa karindwi,niho twari turi, bafata Butare ifatwa,ariko uko twahabaye ntiriwe mbitindaho cyane,twahabaye muri icyo kintu kibanye n'umuntu utakwishimiye,yumva yagutanga ntagutange,n'interahamwe ziza n'abafatwa n'abicwa ,bavanywe,aho ugasigara,ugategereza uwawe munsi nuko twahabaye amezi atatu, n'amabaliyeri n'abapa hari umupadiri wategekaga aho ika witwa Sekamana yaranafunzwe,nyuma yamazemo imyaka ahari ingahe ? Bana banantumyeho ngo njye gutanga ubuhamya bwo kumushinjura, ndavuga nti se jyewe ariko padiri Sekamana rwose nta cyaha yankoreye na kimwe nari mu kigo ke yanansomeraga missa rwose, akaza akambabarira ati mada wowe bazakwica ariko urabeshya? Ariko ntabwo yanyishe, ntiyanangambaniye, ntiyagize ate? Ariko kandi ntiyanankijije kuko interahamwe zaje mu kigo ke ategeka inshuro nyinshi? Yari kuri baliyeri ibyo ntabikana? Yabaga kuri bariyeri amanywa nijoro? yajyiraga lourement yo kujya ku ma baliyeri nk'izindi nterahamwe zose ?jyewe nahoraga mubwira nti ariko padiri kuki ujya kuri bariyeri ?wakwemeye ugapfa ahubwo, aho kugirango ute izina kuri bariyeri ?ati ntabwo nayivaho, nahoraga mwigisha arijye wabaye umwalimu we ?aho afungiye bavugaga ko yaba ngo yaba sinzi ibyo yakoze kuri baliyeri, bati jya ku ku kumushinjura ?ndababwira nti jyewe padiri ntacyo yankoreye ariko kuri bariyeri aho yari ari ntitwari kumwe ?kandi jyewe namusabye kuva kenshi kuri iyo bariyeri nk'umuntu w'umukristu numvaga jyewe ari inshingano ?kubona padiri yansomeye missa yampaye ukaristiya ? Yarangiza akajya kuri bariyeri bariho baiciraho? Nti jyewe numvaga ari ibintu bidashoboka nti kandi jyewe narabimubwiraga.akambwira KO ari amategeko yahawe? Nkamubwira ko wakwemera ugasuzugura ayo mategeko wenda ugapfa? Kuko ubwo urisebya, urasebya n'idini urimo? Baje kumurekura ariko yabayemo muri gereza da! Yamazemo utunsi.sinzi ibyo bamushinjaga yakoreye kuri ayo mabariyeri.
- BYUKUSENGE: Ubwo twarahabaye, ibitero byarahaje bahi bahiga perefe wa Butare twari duhari, wiitwaga Jean Baptisteee Habyarimana ahari, bamuhize duhari baradusaka igihe cyose, batwara abantu uko basaka niko batwara abantu, uko bagira batwara abantu, mba mu basigara, nakubwiye ko... Byose nabicagamo bagatwara abantu nkasigara mpagaze ntya nkabura uko mbigenza, kugeza umunsi, reka tubigire bigufi kuko ni birebire cyane, kugeza umunsi noneho wii w'intambara y'ifatwa rya Butare. Ifatwa rya Butare hari ku cyumweru ndabyibuka kuko amabombe ya mbere yaguye abantu bari mu kiri bari mu missa hari kiri hari chapele nini nziza muri icyo kigo cya iga aha ku cyumweru aba n'abaturage bo hanze bakazamo mu missa, twebwe rero ntabwo twajyagamo, kuko twumvaga abantu bose bari butubone n'abasirikare n'abakomeye bose n'iki twasengeraga aho twihishe,aah ariko ndabyibuka ko bombe zaguye rwose missa,hagiye kubaho missa nko mu masatatu,nibwo amabombe ya mbere yaguye uyumva agwa kuri Butare,noneho turavuga tuti turashize birarangiye ?Butare irafashwe,ariko jyewe nkavuga nti ; mumbabarire jye ntabwo mva muri Butare,ndapfira muri Butare cg ndakirira muri Butare ?jyewe guhunga ndabirambiwe.
- BYUKUSENGE: ubwo haciye akanya gato ubwo bo hobohereza message ivuga ko abafaransa bagiye kuza gutwara aba babikira bo muri icyo kigo.ko bagiye guhungisha ababikira, inkotanyi zitabarya !ba ba ababikira bo mukigo n',n'abapadiri n'abafurere bo muri ibyo bigo byose by'i Butare,baza bazabavuga ko baza gutwara ibyo umubikira araduhisha ?twebwe twari twihishe aho twaravuye aho ahari nahaje nabandi babiri ubwo twari tumaze kuba bane,kuko hagati aho Ines yari yara bari baramujyananye nabaa nabaa n'abakobwa baba bigiraga iby ‘ububikira ,ababikira barabajyana babajyana i Burundi,Ines yagiye mbere yanjye,Butare yafashwe we yaragiye yarageze iBurundi, umubikira wategekaga aho ngahouwo nakubwiraga nti Imana imbabarire ariko we yari interahamwe ! Araduhisha ko bari buze kubatwara, ahisha abakozi be batekaga ko bari buze kubatwaraahubwo arababwira ngo nibateke kandi azi neza abizi ko bagiye kubatwara! Ikintu cyo kuba kubashukashuka ngo aze kubona uko abahata ubwo se wamucira rubanza rundi ruhe? Umukobwa hari telefone yaje kuvuga bari mu missa, aba ariwe uyitaba ivuye kwa musenyeri i Butare? ivuga ko abafaransa baza kubatwara.aramubwira ngo ababwire, umwana icyo yakoze kandi uwo umwana, yari n'Umuhutukazi ?niyo mpmvu ngo njyewe nizo temoignage nzajya nzitanga ?uwo mwana yari umuhutukazi ?ariko yaturwanyeho kuburyo ntarabona ahongaho turi muri Iga ?kandi uwo umubikira ashaka kudutanga niwe buri gihe watuburiraga,ari ikije ntimukome ntimuve aho mwihishe ,ntimukorore,ntimucire ntimugire mute ?uwo mukobwa niwe waje kutuburira nicyo gihe,naramushakishije naramubuze ngo mushimire ?nayobewe uko namenya iwabo,na no kubera iryo tatana,ariko wenda Imana nimfasha nageraho mubone niyo haba kera.
- BYUKUSENGE: Niwe waje kutuburira ati muziko bose bagiye kugenda,barashaka kuduta hano mu kigo,ati abafaransa baraza kubatwara ,jyewe nitabye telefone ivuye kwa musenyeri ndabizi,ati cyakora jye mbabwire ko imodoka ya mbere iza y'umufaransa ndayitangamo uriya mubikira ?ninjye wa mbere winjiramo ati u utwange nadupfunyitse narangije !ati rero mube muziko musiragaye muri iyi intambara irabasangamo nimwe mupfiramo mwenyine umubikira araba yigendeye naa n'inkoramutima ze !ubwo natwe twahise twemeza nkabwira uwo mwana twari kumwe nti waretse tugasigara aha ? turebe aho twikinga nari namaze kubona n'ubwihisho nukuri numvaga ndi ndibubwihishemo inkotanyi zikaza kuhansanga ntawa na nta nterahamwe yamenye ko mpari.ariko uwo mwana twari turi kumwe yari afite ubwoba bwinshi cyane,avuga mama tugende mama tugende ?ndavuga nti reka tugende batamunyicana nkaza nkazapfa mbabaye !ntekereza ko arijye umutanze ?reka tugende,tugenda duca mu nterahamwe ariko ?interahamwe n'abafaransa n'ubu uuh ari ibicika ?bakabona turaje,bashatse no kutwirukana ariko ?bakabura uko batugira tukavuga tutii ntihagire umuntu birukana ngo yemere,mujye muri ziriya modoka ku gahato,ntimwemere gusigara ? Ngo baje gutwara ababikira? Mujyemo mwese twese twirundamo, turagenda baradutwara duca mu bariyeri interahamwe zidutuka abafaransa turi kumwe tuziko ntawadutanga ubwo ni nkotanyi zari aho utabimenya ariko zamaze kugera muri Butare cyane, tugenda duca muri ayo mabariyeri yose ariko amenshi yari yamze kuvaho abasirikare bari bahunze kera badutanze ku Gikongoro ni ni n'icyangugu nahe hose.
- BYUKUSENGE: Abasirikare bahunze kare bapfuye kumva isasu rya mbere riguye,imyenda bayifasha hasi bambara amatiriningi,bikorera ibirago,bikorera inkwi n'abahanga bo guhunga cyane, baragiye kare kare kera, ndetse umenya baratangiye guhunga hagifatwa Save Butare itaranafatwa,Save yafashwe mbere,turagenda, badushyira mu ikamyo y'umusirikare,umu umujandarume wo kwa Habyarimana twageze ku Gikongoro umusirikare ashaka kutwinjiza muri gendermerie,ni ku kuri initiative ye gusa n'abandi badutegereje,ahubwo dukizwa nuko twabibonye duhita dusakuza tuvuza induru cyane titi bagiye kutwica bagiye kutwica,abafaransa bo ba babona byagaragaye baraza bahagarara imbere yiyo modoka amasasu baraya,imbunda barazibatunga bati nimukatishe iyo modoka,bati tugiye gukatira hariya mu kigo,bati oya katiraa inyuma y'ikigo ?niwinjira intambara iraba babona ko babibonye nyine ariko ubona ko yarashatse kutujyana mu kigo ariko ntitwavagamo,turagenda tugera muri ya nkambi yo ku Gikongoro hariya bamariye abantu,hari hakiri hashyashya bakimara kwica Ari imi ari amaraso masa masa ikigo iriya nkambi yose,yose yari amaraso masa nta murambo wari ukigaragara bari barabatabye mu cyobo kiri hariya hariya aho babataburuye nyuma,ariko inkambi yose yari amaraso,bari bashatse ukuntu numvaga bavuga ngo ko prefe wa wa Gikongoro niba ari Bukibaruta niba arinde ? yari yatanze amafaranga ngo abaturage baze basuke imicanga antu hose kugirango bazimanganye amaraso, bagaharura no k'unzu nuko hari habaye nko muri abatoire neza neza, amaraso ari ahantu hose ushobora gutekereza,kuri plafond,ku nkuta,hasi,hose,hose hose ari amaraso nta hantu ushobora gufata utya hose ari amaraso,nta hantu ushobora kwicara uticaye ku maraso,uh twarahageze dusanga baha bahasutse iyo micanga ariko wararyamaga ubwo kuryama aho twaje nta kintu dufite twaryamaga muri iyo micanga,wararyamaga ukumva umunuko w'amaraso wose uriho urawuhumeka ?ukumva neza ko uryamye mu maraso,uretse ako gacanga baminjagiyeho n'udutaka ariko ukabyumva ko uryamye mu maraso,wajya gufata nk'ikintu utya ugafata amaraso,aho ugiye hose ukabona amaraso,ni ni namaze iminsi ndi tromatise kubera ayo amaraso bigaragara ko habaye ibagiro rikomeye cyane.
- BYUKUSENGE: Kandi urumva ryari ishuri ?ryari ishuri e ecole technique bari bamaze kuhubaka ritaruzura neza ?ariko nkubwiye ko muri ayo mazu arangije umusozi nkubwiye ko nta nahamwe utasangaga amaraso.n'inzugi bashije n'amashoka bigaragara ko basaga bashakamo abantu ahantu hose hose hose mbese Gikongoro yose yewe nka Mbirigi yose yari amaraso masa, twayabayemo ayo maraso eh hari ahantu twasanze bari bahambye niba bari baraharunze abantu ?niba ari iki ?amaraso yasaga nava ikuzimu,mbega nabonanye njye ko batabye abantu benshi cyane amaraso baki bagipfa,amaraso akaba menshi cyane muri urwo rwobo,noneho amaraso akajya azamuka atemba nk'isoko,icyo kintu ntabwo nzapfa mkibagiwe cyagezaho kirakama ahari bamaze kubora ariko umunsi wa mbere kukibona byari biteye ubwoba.muri iryo hunga ariko abantu bose barahunze interahamwe zihunga inkotanyi,abasirikare ba Habyarimana bahunga inkotanyi,abatutsi bahunga interahamwe byose byara byarahombotse biza hariya mu nkambi,kuburyo abatutsi bo bari na bake cyane cyane bari bake cyane cyane kandi abantu bari mu nkambi bari benshi cyane.
- BYUKUSENGE: Twabaye muri iyo nkambi bigoranye nabyo hagati yabo bafaransa nizo nterahamwe ziza tudashobora kwirengera, tudashobora no kubwira abafaransa, twarabwiraga abafaransa ese ko interahamwe ziturusha ubwinshi, arizo twaje duhunga ubu ntibatumara? Bati twebwe ntidushobora kuvangura interahamwe nabatari zo ati tuzabarindira hamwe mwese, twageze igihe twirarira amarondo, abantu bakajya barara bicaye bamwe baryama ngo baruhuke gato abandi bakicara? Abafaransa baduhaye ibyo bisuguti byabo by'inzara ngo. Baduha ya mazi yabo yavaga sinzi niba ari hehe, baradufotora abanyamakuru baraza abitwa bande abitwa Jean Irene barugize rute, ba Monique Massi,biki yewe baradusuye cyane baradufotora biratinda,nizo ndege zabo,turahaba tubana n'abafaransa bari bafite indege nyinshi cyane ,za kajugujugu zuzuye umusozi,zuzuye umusozi zimeze nki nki nk'ubushyo bw'iki se ?zirirwa zigenda ziririrwa zigenda ,zikora ubusa zijya iBukavu zigaruka,za zari nyinshi cyane,twabibayemo ikintu ku Gikongoro sinanavuga n'ibibazo twahagiriye kuko nta nuwari ucyumva ikibazo icyo ari icyo,umuntu yageze aho atacyibaza no kumva ikibazo,jye nicyo mbiziho !
- BYUKUSENGE: twarahageze batangira kujogora abantu, bakajya babashyira muri recopteur babajyana i Bukavu, bagenda bajogora ,bajogora,ababikira baragenda,abapadiri baragenda , abandi bantu baragenda,bagenda tuba nkaba nk'abantu babaye selectionne nkabagomba gusigara aho ahari badashaka no kwiyancombla ,badashaka no gushyira mu tukajya tubwira abapadiri, ariko padiri ko musize intama zanyu mujyanye iki ?ati buriya turaba nka Yezu,umupadiri yarabimbwiye ati reka mvuge nka Yezu ati ningera iBukavu niho nzakuvuganira,nzagutumaho nawe uze, eeh uransize ? Nujyera i Bukavu uzanyibuka? Nta nubwo yatwibutse nyine, tubaye aho ngaho gutyo i Gikongoro kugeza igihe tubona abantu babagiraneza, ntazi iyo bavuye ngo n'abafaransa bandi na none bo mu kintu kitwa ngo niba ari solidalite, ikintu cyaba cyab' abafaransa babasore bafite ibikamyo byenda nko kwikubita hasi neza neza, baraza baratubwira bati ni bande bashaka kujya mu nkotanyi? Ushoboye kujya muri zone y'inkotanyi? Tuti turahari, badushyira mu modoka, ese turaca he interahamwe? Bati tuzi uko tuzicaho, baratu, tureba abaso abantu ba basore bamwe bati reka tujye muri izi modoka twebwe n'interahamwe twanarwana, tujye kureba kwanza kwari no mu nkotanyi batujyanye bataba batubeshya, nidusanga ari byo turagaruka tubatware. Baragenda urumva twari hariya i Gikongoro mu iMurambi inkota iyo nkambi barimo ni hariya muri komini iMaraba ahantu hitwa Ikizi, muri komini Maraba, niho zone ya nyuma y'inkotanyi yari iri, niho mbese bari bafite position yabo ya nyuma ibatandukanya naho hafitwe n'abafaransa n'interahamwe.
- BYUKUSENGE: Abahungu baragiye nko mu minota mike cyane tubona imodoka iragarutse baratubwira bati twabonanye n'inkotanyi,zatwakiriye zihafite bariyeli zatwakiriye,tuje muze tugende,turipakira turagenda,abandi barimo abongabo bandi babonye tugiye baravuga bati buriya ubwo bagiye inkotanyi zigiye kuhatera buriya bati ziriho ziravanamo abazo ngo zibone uko zitumara nabo bafata inzira bagana iya Bukavu,abandi basigaye bose inkambi irivida ,ngo ngo inkotanyi zigiye kuhatera inkambi uroye yivize ityo.bamwe bagaruka inyuma muri komini Maraba bagaruka iya Butare abandi bakomeza iya cyangugu bavuga bati abantu abatutsi bamaze kuvamo bose basubira inyuma kandi inkotanyi ziri hafi aha ubu nibamara kubona ko bose bahavuye barahita bataka Gikongoro iyi ngiyi,bi nabo barigendera kandi ntawigeze ahataka bagize ubwoba bw'ubusa.
- BYUKUSENGE: Nuko twa bayeho tugaruka aho ngaho munkambi yaho Ikizi mu gacentre ni ni muri position y'inkotanyi, inkotanyi ziradufasha zikaduha icyo kurya natwe abafi abantu bafite amagara bakishakira mu mirima abaturage basize ba nyuma baza kuhadukura batuzana muri iButare,tuba mu nkambi ya bazuna muri groupe scolaire naho bahagira inkambi turahaba tuhabana nabo bose nyine ari abahunze inkotanyi nabahunze interahamwe byose bivanangavanze, ariko tumaze kubona ko ho turi position ifitwe n'inkotanyi ntacyo tukihabereye rwose keretse uwagira amakuba bakamukubirana naa nabo kandi bari bamaze ku ku kubona ko guta kongera amahane ari ukwikoraho,aho ngaho kandi abasirikare benshi cyaneb'inkotanyi ntabwo bari gutinyuka kuzana ibibazo, twari tuvanze dutyo abantu bamwe bakajya mugapfuruka hariya abandi bakajya mu kandi hariya uu ukajyana n'umuntu wumva mufitanye affinite mufite uko mu muhuje n'ikibazo ?abandi nabo bakaba bahuje ikibazo bagashyikirana n'abandi bakaba ariho bagitungira ? inkambi muri groupe scolaire twarahabaye tuza kugira igihe bazaduhi bavuga ko abashaka gutaha baduha ii ibyo bitaga ikibari nubu umenya bakikita ko, kuko nibwo twari tukikumva, barakiduha ndagaruka .hagati aho urumva ko Ines yari yaragiye iBurundi umukobwa wanjye yari yagiye nari kumwe nawa muhungu wanjye, umuneuve wange niwe twagarukanye, twembi, umuhungu wacu wundi yari yatakaye ino iKigali tutazi niba ariho cg yaranapfuye.
- BYUKUSENGE:Tuvuga tuti niba kuko yari yagiye kuri CND yagiye gusura abantu baho tuti wenda we arapfa kigabo barapfa kumuha imbu basi baguhe n'imbunda bakwereke vuba vuba wenda nawe upfe urwana nkavuga nti jyewe we ntabwo anteye ubwoba, we wenda ashobora no gupfa arwana, kwiga imbunda ndumva atari ikintu cyaba kirekire umuntu w'umusore baramureka apfe gutyo gusa? Na twaje kumubona nyuma byaratinze nawe yararorongotanye nizo nkotanyi zose aho zigiye zirwana nwe akora ubutabazi, abafasha guterura inkomere, twamubonye nyuma, nuko twaje kugaruka ino. harya nakubwiye ko nari natandukanye na muzehe nuwo mukobwa wanjye w'imfura si nari naje kuzamenya inkuru yuko bageze aho bako umuntu yabakuye kuri Nyabarongo urumva ukuntu ari inkuru mbi ndende ?yaje kubakura kuri Nyabarongo abajya ayoberwa aho abashyira ?muzehe aravuga ati tujyane kuri mille colline,baje kuba mubandi muri mille colline,naho barokokeye.baje kurokorwa muri byabindi mwunvise byo guhana bantu ngo abari kuri stade bashaka kujya mu nterahamwe nabari muri mille colline bashaka kujya mu nkotanyi,naho ngaho niho baviriyemo,baza kugenda baza kujya iByumba ,baza kujya iKabare,baza kuza, ariko ubwo jyewe ntahuka mva mu nkambi nasanze bo bakiri ha bakiri mu mahanga ariko naramenye ko bashoboye kuva muri mille colline bagashobora no kuva mu Rwanda,naje kubimenya ,hari abantu banekeraga babanyamahanga babaga iBurundi bakajya baza batubaririza amakuru bakabaririzaa bagira inkuru bamenya bakaza bakayitubwira ,niho namenyeye ko batapfuye ko ahubwo bari bashoboye kurokoka bakaba muri mille colline bakaa bakava muri mille colline bakajya ku hehe mu nkotanyi,bakava i Byumba bakazajya iKabare.nuko naje kubimenya nyuma,ariko nageze aha mpungutse mvuye iButare nza hano nsanga nta muntu uhari urugo rwacu ,nibyo mbabwira nti jyewe sinzi ibyo Imana yadukoreye,twasanze ahantu hose ari amatongo inzu yacu ihagaze yonyine ?ihagaze barayisahuye,barayibomaguye barayimenaguye ibintu byose ariko inkuta uko ari enye zigize inzu zihagaze.nta rugi, nta dirishya,nta ki ? Ariko inzu ihagaze, kuyisana twasannye kuyifunga ariko inzu yari ihagaze umuntu wa mbere wabimbwiye yansanze mu nkambi aho ngaho muri komini Maraba.
- BYUKUSENGE: Arambwira ati mvuye ikigali nti eeh ati uziko inzu yanyu ihari? nti reka reka urabeshya, inzu ikibaho ?ati inzu yanyu irahari ati nageze no kumuturanyi nurira urugo ndasimbuka ngwa mu gikari ati urugi rureba mu gikari ruracyariho ati nta nubwo bashoboye kurukuraho, ati bararuhondaguye rurabananira ruriho, ati n'urugi rw'imbere sinzi uwarushyiseho, ati hari nakagufuri ku muhanda, naho ngo ngo umenya bari bayishinganye bashaka kuyigira ibiro bya segiteri ! Eeh eeh urumva uko umuntu yikirira? i inzu bashatse kuyigira ibiro bya segiteri kuko segiteri iri hepfo aha !ngo kuri segiteri ngo ngo barabarasa cyane, hano ntihitegeye segiteri,kandi n'inzu nini bashobora gukoreramo.inzu ikingwa na n'interahamwe ubwazo ngo hatagira umuntu uyisenya ngo igiye gukorerwamo na segiteri, nuko inzu yakize.wumve ko gukira kwi ikintu no gukira k'umuntu ntawushobora kubisobanura,muri make ubwo naraje nza jyenyine n'umwana,nuko nza kumenya ko muzehe aza ino ajya aza ino kubaririza amakuru yanjye,twarananyuranye icyo gihe bambwiye ko ndi muri komini Maraba aho ngaho Ikizi,turanyurana aza kunshaka najye navuye Ikizi naje iButare ,agezeyo arambura arongera yigarukira iKigali,ariko nari mpari twanyuraniye muri ayo mayira ya hafi. Uuh nageze ino nsanga yarageze aha yarabwiye abantu ati hakagira umuntu wanjye ati ndaha naha ndacumbitse, yaracumbitse iGikondo, ati ncumbitse ahantu aha naha nihagira umuntu wanjye wanjye uza uwo ariwe wese, muzamucumbikire muzamubwire ntazajye kure, azagume aha nzaza nzajya nza gusura ko nta waba yarabonetse.twi twi turaza ducumbika kuri wa muturanyi twahungiyeho na mbere, niwe watwakiriye.
- BYUKUSENGE: Ntabwo nzabyibagirwa rwose icyo yakora cyose yagishinjwa n'abandi jyewe njya mbibwira abantu bakanseka ngo ibintu mba nibuka, nkavuga nti niho hantu hambere nanyoye icyayi nkiinywa nyuma yicyo gihe cyose mpahaguruka, nti kuburyo icyo gihe cyose nti kuburyo icyo cyayi ntashobora kucyibagirwa nti niba hari ukundi bateka icyayi kiryoshye ko simbizi, nti numvaga gisa n'icyayi kimanutse ahari mu ijuru, Nti kiryoshye biteye ubwoba, numvise nti icyo cyayi sinzanakibagirwa bibaho.nanyoye cya mbere, ikintu kizima nanyoye nicyo cyayi, nahawe n'umukecuru wari muri urwo rugo, niho twaje tu turahaba iminsi ingahe, nyuma tuza hano tu turakubura imicafu yose iki, nta kintu cyarimo, ni mu kirangara ndavuga nti ndarara mu nzu yanjye sinongera kurara mu icumbi, turaza dusu turambura ikiringiti aha ngaha twari dufite ibiringiti bya zamu bari baraduhaye iyo ngiyo mu nkambi,tubirambika hasi tukiryamira,injangwe zinjira zizi abaje nta nta mujura nta kintu umuntu akwiye kwikanga.
- BYUKUSENGE: Twiryamiraga aha ngaha injangwe zikajya zinjira zikaza zigatembera zikigendera umuhungu ndamubwira nti dukeneye ahantu hakinze naho tuvuye hose koko ?nibyo tuvuyemo ?icyangombwa nuko ubona aho urambika umusaya, kandi jyewe nizeye ko nta wuza kunyica kuko uwanshatse aya mezi yose akambura nashaka kunkurikirana araba araka munani anshakaho.ya yahebera urwaje akavuga ati uriya yarananiye yarancitse byararangiye,tukirarira aha ngaha muri icyo kirangara,turahinga hariya ndetse turahinga kwakundi uba wumva warapfuye,umuntu wese agira ikizamukiza, ndakikubwira kuko njya nkibwira n'abandi bose ikintu cya nkijije cya mbere n'uguhinga umushike wari waje aha ngaha muri jardin,no kuhatera indabo,kubona indabo zimera,kubona uwo mushike nkukuramo nka nkahasanza neza nkabona hameze indabo izo nahateraga mbere,umurama wagiye ugwamo narinziko wapfuye nabi waw a nta kintu cy'ubuzima gihari.indabo zarameze numva ko n'ubuzima bushoboka uuh ! Zo ubwazo, ariko umurama wagiye ugwamo kera mpashyi mpakora isuku ari ugushaka gusa kuhakiza umwanda no kugirango gire ikintu nkora, kuko kwicara hamwe n'ibintu bimvuna cyane iyo ntafite mu mutwe hameze neza, mba nshaka iteka kubona nkora iyo ntagifite nshobora gusara, nubwo nahise njya muri uwo murima.
- BYUKUSENGE: Imvura iragwa mbona hameze izo ndabo,zimejeje,nta rurabo na rumwe nateye ari nizo nari narateyemo mbere zisa nizizutse,kuburyo zameze zitangiye kuraba.mbwira uwo mwana twari kumwe yitwa Pieron,nti Pieron uziko n'ubuzima bushobora gukomeza ?nicyo kintu cyambere cyampaye ikizere n'agahi n'akababaro kose mfite wenda katazanashira ,ntibinashoboboka ,ntibinashoboka ario mbabara mfite n'ukwizera kwizera ndakugira,kandi ni nicyo cyo kintu mpaho nabandi ubutumwa,nicyo kintu nkunda kubwira nabo tu tuganira,nabariya bana b'imfubyi,na abapfakazi,n'abandi bose,akababaro ko karahari,ntikazanashira ntibishoboka ,ntibishoboka ntikazashira,n'uuzakubwira ngo arashaka kukaguhoza uzamubwire uti n'ubundi sinzi n'ikindi wowe ushaka ?kuko ntigashobora gushira ? ESE gashizes waba utakiri utakiri umuntu waba wahinduye nkuko ahari umuntu yaba yari umuntu agahinduka nk'inyamaswa nkakuriya bariya bantu baduhindukanye inyamaswa tureba dutya. Nawe niko waba ubaye, donc gushira agahinda byo ntibishoboka, kwibagirwa byo ntibibaho, nti ntibibaho, unabigize waba wironiye, sinzi ijambo mu gifaransa uko umuntu yaryita mu kinyarwanda, ba bavuga ngo iki ra? ngo Petero yihakanye Yezu, ni nko kwihakana wowe ubwawe ugasa naho utakiri wowe, wowe uhakanye uwo uriwe, ntibishoboka rero, ku ku kubabara ni ngombwa, ntawe ujya kwingingira ububabare, hari n'abantu bavuga ngo ihangane, ntawe ujya gushaka ububabare, ntaho bugurwa ntaho bubu buvomwa ! Buba muri wowe kandi ntiwikuramo ikikurimo ntibishoboka.ikindi kikurimo ni kamere, ni kamere wahawe kubyo wabonye, kuyivanamo rero ntibishoboka, ntibishoboka mujye mureka abantu bababare, ariko kandi muri uko kubabara bagire n'ukwizera, k'ubuzima malgre tous bubaho.
- BYUKUSENGE: Nakubwiye, nahoze nkubwira tuganira mbere nkubwira umuntu tugiye gushyingira, yari afite abana icyenda! Agasigarana umwe ariwe tugiye gushyingira agasigarana umwe! Abana umunani bose bakicwa bagashira nta numwe urwaye! Se agapfa! Akicanwa nabo! Hagasigara uwo nguwo umwe! Ako gahinda mukiyumvishe! Nubwo bukwe mubwibaze! Bw'umuntu umwe murugo rwarimo bantu cumi nabangahe? Ariko noneho turebe no kurundi ruhande, iyo n'imbuto, n'imbuto turavuga ngo tujyiye kwa naka, gushyingira mwene naka? Ako kantu abantu kajye kabakomeza muri ako kababaro kabo! Ntibaki ntibakihebe ngo batsembe? kuko kwiheba ugatsemba, ugatsemba uu ntabwo ari byo nujya kugera aho ngaho, ujye uhaguruka, ujye uhaguruka urebe ahantu ujya urebe umuntu nkanjye w'ibigambo nkajye, n'iki byose uze ubimibwire umuture ako agahinda, umuture ayo marira uvuge uhahamuka wikubita hasi, ugire ute ariko uze kuvayo, uveyo, uveyo uveyo, uzongera ugwe wongere ubyuke.njye n'inama n'inama ngira abantu ntimukemere guheranwa, agahinda muzakagira ariko ntimukemere ko kabaheranwa kugera igihe noneho urutwa n'uwapfuye, kandi wowe utarapfuye ? Waba ubaye nku n' unahemukiye n'Imana yatumye usigara waba unahemukiye na babandi bazi ngo hari hari imbuto yasigaye hariya mu rwanda mu gihugu izerekana ko twabayeho igihe rero udashaka kubaho uranoniya na rya cya kindi, uu? Ntacyo umaze kandi usigaye, cg ntimujya mutinya abapfu? Jyewe ndabitinyira? Haba no igihe nkora byose hari ubwo nicara nkavuga ako noneho ba bapfu nabakira? Nkivugira tyo. Ee ba bapfu sinabakira, naba ngiye mu cyunamo nti sinakira ba bapfu noneho babonye ntagiye gusanga bene wabo basigaye nti have ngende, nuko ubuzima jyewe mbubona tuzabana nabo bapfu kuko birakomeye kugirango tubivaneho nta nubishaka jye nta nibyo nshaka nuwabamvanaho twabipfa.
- BYUKUSENGE: Ariko kandi tuzabana nabo bapfu tubane nabo bagome ariko dushaka ubuzima kuko turi imbuto yarokotse turi imbuto yarokotse kandi ryaba ri ishyano, imipanga yose yaranshiyeho, n'imbunda zose n'ibibi byose narangiza ngapfa ubusa? Nka nkapfa ubusa nkapfa ukundi ntazi kudasobanutse? N'abana mbana nabo mpora mbibabwira nibi twigisha bya sida n'iki ndababwira mwa bana mwe koko? Umuntu waba yarasizwe n'umupanga w'interahamwe wari hanze aha? Agasigwa na n'amashoka, agasigwa akagwa mu rwobo akavamo, agahura n'ibibazo byose akabivamo, akicwa na sida ashobora ubwe kwikuramo ngombwa ku ngufu ze? Koko ubwo ntaba aduhemukiye? Mwagiye mutekereza aho hantu? Ni temoignage nkunda guha abana ariko ntabwo nzi niba banayumva biranakomeye? Ariko jyewe numva umwana wacitse ku icumu wicwa na sida aba ampemukiye? Kuko yacitse impfu nyinshi ntabwo urwo arirwo yarakwiye kureka ngo rumujyane? Kandi rurabajyana, rurabajyana, mu buzima bwanjye nibo mbana nabo, nibanira n'abapfu n'abazima numva ari sawa! numva ri ibyo ndababara kenshi cyane, kenshi cyane, kenshi cyane, mbana n'akababaro ariko kandi mbana n'ukwizera byose ndabifatikanya, ndabifatikanya, nta nakimwe ndeku, cyakora abapfu si si umenya atari nanjye utabarekura, umenya nabo baranze kundekura ntabwo nzi sinzi icyo banshakaho, kuko reka mbanze ibintu byawe ubwo ngubwo natangiye ibyange byanjye.
- Martin: Baracyari abacu, ariko nagirango nkubaze akantu gato ntabwo mwatubwiye ukuntu mwahuye na muzehe Rubayiza, mwaje hano murahaba abandi bakiri iGikondo, nako kantu gato gusa.
- BYUKUSENGE: Eeh, eeh, narahabaye hari mukuru wanjye wari warokotse nawe wari utuye hano muri Nyakabanda ngeze ahangaha menya sinari mbizi nyine ko yarokotse numvaga yarapfuye nawe nabe bose ntumwa umwana nti genda undebere kwa mama Jeanne niko yitwa, ariho, nti undebere kwa mama Jeanne ko hari umuntu ugihari nti ubwo wowe batakuzi, ndabizi jyewe we, ngiye naturuka haruguru bakavuga ngo urajya he se ko bose bapfuye bashize ?jyewe sinshaka kumva iryo jambo.wowe ngirayo,wigendeshe ntawukumenya, ugere ku rugo urebe niba hari abantu bakihaba ugaruke umbwire ? nti naho njye ndabizi ngiye bambwirira ku muhanda ko bapfuye kandi nakorera amafuti ku muhanda .aragenda, aragaruka arambwira ati barahari, ubwo nabo yaragiye arababwira, bamubonye barumerwa bati mbese muriho ?bati muracyariho ?ati turiho ati ati na mama Ines turi kumwe, ati arambwiye ngo nze ndebe nasanga muhari ngo aze ,yatinye kuza ngo bataza bamubwira ngo mwarapfuye, nuko mpita ngenda njyayo ndaganira ubwo nagirango nkubwire icyo wari umbajje ,ngarutse,amperekeje uwo mukuru wanjye,tuza tuganira ni hafi hano mu Nyakabanda,hafi hano hafi ariko cyane hafi ya tererudi amperekeje mbona imodoka iraje impagaze irunde irimo muzehe,muzehe ariko ndamuyoberwa,abantu bari barapfuye nabi,abantu bagahagarara bakavuga ngo muraho ,nti muraho nkibaza nti iki gihugu hari umuntu kikimenya koko ? Umuntu umbwira muraho nu wa he he? Nkumva nta muntu nkimenya uri iyi kigali.
- BYUKUSENGE: nkunama yari yara yarateretse ubwanwa noneho buhinduka imvi, buhinduka imvi neza neza ari umweru hano hose hose,nkamureba nkabona uwo muntu ntawe nzi kandi abantu bose bari barananutse,barahindutse cyane,nkunama nkamureba nkabona simuzi ?nkabura uko mu devisaja cyane ngo mwitegereze nkagira isoni,nkareba noneho akingura urugi ava mu modoka,avuye mu modoka noneho nawe urabyumva,turahoberana amarira iki ibintu biba aho ngaho, nuwo mukuru wanjye nawe turarira aho ku gasozi turabanza tugabanya ho amarira gakeya turongera turagarukana,turaza tuzana hano kuri uwo muturanyi niho nari nkiri twicara aho ngaho.Ines we namubonye nyuma cyane kuko ubwo yagiye arakomeza we asigara n'Ikabare atindayo.umuhungu wanjye we uwitwa Didier nawe namubonye nko mukwezi kwaaa cyenda ahari cg ukwacumi kuko yari yari yaragumanye nabo basirikare,ariko ntabwo yari umusirikare, yarabafashaga gusa muri iyo mirimo y'ubutabazi,yo kureba izo nkomere bafataga kuzifasha n'iki ?yaje nawe bitinze babanje kumugundiragato banga kumuduha kandi ntazi aho baherereye namubonye bitinze,ariko urumva ko byageze aho muzehe araza tura ducumbikana aho ngaho kuri uwo muntu ,bigeza aho turaza twi twiyemeza kwibera iwacu hano muri icyo kirangaza cyacu,turahabana nuwo mwana twari twarahunganye twagarukanye bitinze uwo mukobwa wanjye mukuru we yatinzeyo,yatinzeyo yaje nyuma cyanee na Ines yaje bitinze,turagira turisana sana ,twari tuzi ngo ntituzongera kuba Abantu none ndabona turiho.
- Martin: Murakoze cyane kabisa
| Identifier mike: | kmc00053/kmc00053_vid4 |
| Title: | Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes |
| Description: | The oral testimony of BYUKUSENGE Agnes, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda. |
| Media format: | mini-DV tape |
| Language: | kin |





Share this video