Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes
Search
Table of Contents
- Genocide Experience
View Topics
- Persecution And Humiliation
- Beatings
- Millitia
- Insults
- Stripped Of Money
- Flight
- Disguise
View People
- Habib
- Kassim
- Habyarimana
- Flora
View Places
- Gitarama
- Biryogo
- Djibouti
- Muhima
- Nyamirambo
- Kigali
- Butare
View Map
Ubuhamya Bwanditse
- BYUKUSENGE: Yaraje,avuga ko agomba kunyica;kandi akabivuga muri iruhande.Kuko ntiyari anzi.Nabandi nta watinyutse kuvuga ati"Dore nguyu"Bose barahagaze bategereza,baravu,Nibwo yahamagaye nyir'urugo ati igira hariya nkurase wahishe umuntu ngomba kwica.Jye,jyewe,sinabyirata ngo ni ubutwali,sinavuga ngo ni iki;muri ibyo bihe umenya ariho Imana yo ubwayo yigaragariza ingufu zayo,kuko sinavuga ngo hazagire n'ubyumva avuge ati"eeeh,uziko uri igitangaza, uri mu mukutano ngo batica umuntu"Reka reka ntabwo ari byo.Ahubwo umutima wanjye niwo wambwiye vuba kuko yamubwiye ngo jya hariya nkurase,namaze kubona abandi barasa, ndabi, nsa n'umuntu uhum,umuri,ese navuga niba ari ukumurikirwa, niba ari ukubonekerwa;niba ari intrusions, sinzi,ariko nahise mbona agiye kumurasa koko.Kandi muri iyo segonda,iyo mibare yose narayikoze.Mu isegonda imwe,kumva ko undi agiye kuraswa,kandi nanjye iherezo ndi buraswe,kandi arashwe kubera jye,byose byarihuse cyane,descision nayo ihita yihuta.Kuko nahise mbwira ndamukoma ndamubwira nti erega,uwo ushaka ni jye.Kuko,uwo,uwo mugabo yaramubwiye ati"Jya hariya nkurase",mbona ikintu gisa n'urupfu kimugezeho,mbona abaye nk'umuntu ugize,utwikiriwe n'ikintu kindi,ki,kigaragaza ngo arapfuye,ntamenya uko nsobanura.Ariko nanjye nahise numva ikintu cy'ingufu,ki,ki,ki,muri iyo sah,ni ibintu byihuta cyane,ariko nahise numva ko atagomba gupfa kandi arijye wagombaga gupfa.Kuko ari jye ugomba gupfa reka mfe.Uriya ntiyagombaga gupfa arapfira iki se?Muri iyo segonda nibwo namubwiye nti"nti,ye,erega uwo ushaka ni jye,kandi wabibonye ko ntigeze nkwihisha,sureba aho ndi?Ntabwo nigeze nkwihisha nuko utanzi;sinigeze nihisha"Ngo hanyuma se urakora iki hano muri uru rugo?"nti yewe" naje aho abandi bari, nti amasasu yavuze ngira ubwoba nza aho abandi bari, nti;"Ngo" wari utewe ubwoba n'iki se?"Ndamubwira nta kinddi namubwiye naramubwiye nti erega"Ugira ubwenge agira n'ubwoba, nti utagira ubwoba ni igicucu.Ariko ufite ubwenge agira n'ubwoba."
- BYUKUSENGE: Ubwo mba ndamurakaje ko nta; mene; nshubije, ati"Sohoka hano; sohoka njye kuguturikiriza mu rugo rwawe; utanduza urugo rw'umunyarwanda."Ati byanama; HABYARIMANA atarapfa.wari ubaye iki?"Ndamubwira nti ese nti"Ibi biganza byanjye urabona ari byo byahanura indege?"Ngize ntya mbimwereka nti"Ibi biganza byanjye urabona ari byo byahanura indege?"Yahise agira umujinya;umujinya.Aramfata ukuboko; afatira atya mu Kizigira,aranjugunya.Nari nzi ko nta,namu,umuntu yanjugunya ngo mve aho;mve hasi n'ibiro mfite.Ariko yaranjugunye kubera imbaraga yari afite n'umujinya,ni,ni;n'ukuntu bari banasinze banyoye ahari n'urumogi sinzi;yaranjugunye ndagenda pee!Ngenda nk'ikibabi uko nganda ,uko undeba uku.Ndahuruduka ndagenda njya kugwa nko muri metero icumi,ndagenda nkubita agahanga ku rukuta,nkubitaho inkokora,ndaza ngwaho wese ngonga urukuta,a,uko yakanjugunye ndaza n'amatafari nyakubitaho umutwe ntya wese,ngwaho ntya.Numva mbaye nku,mzi,sinzi ikintu ndahanuka,nkubitaho mpagaze ariko mpita ngwa.Maze kugwa niho numvise nti ubu napfuye.Donc mu,mumutwe ikintu kivuga ngo"warangiye."ubuzima bwarangiye.Nahise nkiyumvamo,noneho numva n'ikintu cy'imbaraga kiraje;muri jye.Ndazamuka mu,ah nari nguye ndahaguruka nifata ntya.Numva ubwoba burashize,gutekereza birashize,bigiye kucyo bita stop;napfuye mbega muri make.Kandi nkiriho,nta;atanankubise n'urushyi uretse ko yanjugunye.
- BYUKUSENGE: Ati"Sohoka"Jyewe mu mutwe wanjye,eeh;icyo gihe umutwe ukora kuri Vitesse iteye ubwoba.Nahise ntekereza abana banjye bari aho ngaho hafi,ntekereza ko bari buturu;bari bundasire aha,bakumva isasu rituritse,bakamenya ko banyishe bakarira,barira bakamenya ko ari abanjye,bakaza bakabatwara;byose vuba vuba bikaza,nkumva nshaka ikintu cyatuma bajya kunyicira nko kukandi gasozi.Ahantu abana banjye batumva isasu rindashe,ngo baboroge nibaboroga nabo babafate.Kuko sinamutegekaga ngo nyicira he, nahe,arijye, jye,bari bakicisha n'imbunda,baretse,batangiye kwicisha imipanga,urebye nko ku munsi wa gatatu ahari;abasirikare batangiye no kubabwira ngo bajye ku rugamba bareke kugumya kwica.Nibwo;interahamwe nizo zatangije ibyo by'imipanga.Noneho aranshorera,ara;angeza aho;kuwo twari muri urwo rugo,hari akayira kava mu gikari kakaza kumanuka noneho kagera mu muhanda ukagaruka hano.Anshoreye numva,mbona abantu,abantu b'inetahamwe bari bamugaragiye bamuki;bamuherekezaga,mbona barajujura;bari abantu nzi bo muri Cartier,abana babyirutse ndora,mbona barajujura,ngwee ndatekereza ngo bagiye kumunyerekera abana ngo nabo abice abajyane.
- BYUKUSENGE: Nkanga jyewe kureba aho bari,ngo atanamenya ko mbazi none yabasiga.Ariko barajujura ubwo yaravuze ngo"Ngaho basha;"Abwira abo bahungu ubwo ngo abana be.Ngo ngaho bas ha uwo nashakaga ndamubonye ngo ngaho buri wese nafate uwe.Ariko abo ba;yavugaga ngo buri wese nafate uwe,bari abana,urwo rugo ni urugo rw'umuyisiramu;abo,izo nterahamwe zari abayisiramu,ureke bimwe bavuga ngo "Abayisiramu ntibishe"Reka,reka,reka!Abica barishe,ntawugomba gushyira ikintu ku bwoko cyangwa ku,ku;bambe ku;ku madini,hose mu madini yose hafi harimo abishwe,harimo n'abishe;ntihazagire ugira icyo ababeshya.Abo,abishe muri iyi Cartier ni Abayisiramu basa;basa,basa.Kuko nta nubwo wari no kubinjiramo,bari bazi no gushyiraho barier zibuza abahandi kuza.Interahamwe z'ahandi ntizize,bakikorera hagati yabo.Ni abitwa ba HABIBU,ba KASSIM,ban de?N abisiramu.Ntabwo ari icyaha cy'ubuyisiramu ngo umuntu agishinje abayisiramu;ariko ntibakihandagaze ngo bajye imbere y'abantu ngo nta muyissiramu wishe.Ntibakajye kubeshya.
- BYUKUSENGE: Nkaba rero hari urugo rw'umuyisiramu;n'abo ba,ba;izo nterahamwe zarimo abayisiramu benshi n'abo uwo musirikare yavugaga ngo nibatware nabo bari abayisiramukazi.Ahubwo jyewe nkeka ko ari icyo cyankijije.Kuko babahungu,abo bahungu b'interahamwe bahise ba,bahise bajujura batyo,ngiye kubona mbona b;babwiye uwo musirikare,ngo"Rietena ngo rwose hari ikintu twagusabaga;ngo urabona ngo kuva aho twakoranye,ngo ntabwo twigeze rwose tugutera ibibazo ngo ntanicyo twigeze tugusaba,ngo ariko twagusabaga ngo uwo mukecuru we umwihorere.Ngo arashaje ngo,ngo ntanicyo yadutwara.Ngo tumwihorere nta kindi twe tugusaba.Eeeh!Umusirikare arabanza arasi;arasara.Ati ngo"n'ubundi barabambwiye ab'i Nyamirambo."Ati n'ubundi ndabizi ko mwebwe muri inyenzi mwese kuri aka gasozi"Ati"N'ubundi babampaye nanga"Ati"Gukorana namwe ni ugukorana n'inyenzi"Ati;dore;ati,akajya areba umwe ati"ubwo wowe nturi agatutsi ka,ka;aka;akareba umwe,ati"ubwo,nti;mugomba kuba muri udututsi,ati"Ubwo wowe nturi agatutsi."ati "Rwose shwi da!"ati"Reka reka reka,ntabwo ndi umututsi!"Ati ariko burya no mu batutsi habamo interahamwe."Yarabivuze ndase;njya mbyibuka iteka ndeba uwo mugabo.Ati"ntabwo ndi umututsi rwose"Ati"Ariko no mubatutsi habamo interahamwe."
- BYUKUSENGE: Akajya ku wundi;ati wowe,ati wowe, ati wowe,nturi agatutsi ubwo ngubwo.Ati;arabatuuuka,arabatuka arabahindanya;ariko ageze aho aracururuka.Ariko ikintu ntaku;ntakubwiye ni uko ubwo amubwiye ngo ni jye.Nari muri inyuma namukomye ku rutugu,aranikanga.yibaza umuntu umukozeho;umuntu utinyutse.Akebutse arambona ndamubwira nti uwo ushaka ni jye.Jyewe nabonye ko;ikintu cya Deception mu maso ye narakibonye.Ni ukuvuga abantu bamwohereje kunyica uko bamumbwiye siko yansanze.Njye niko nabibonye.Yaje;urabona ushobora kuza ukavuga uti"Hariya hari umututsikazi;ukavuga iryo zina gusa.We mumutwe we akumva ari busange umututsikazi mwiza,muremure w'umukobwa,w'inkumi, uryohewe no kwicwa.Wawundi wica ukumva koko wishe umututsikazi.Ukumva uranezerewe wishe umuntu wa nyawe rwose byiza cyane.I me,andebye asanga ndi umukecuru,n'iby'uburanga nta,nta byo abonye cyane;nta nabyo wendanta na bike abonye,mbese no kunyica ntabwo biri bumuhe umunezero nk'uko yaje awufite.Iyo Deception nayo muri iyo,muri ayo masegonda narayibonye.
- BYUKUSENGE: Ari nacyo cyatumye yoroherwa ahari,ibyo byose ni ibyo ntekereza nta wabimbwiye n'uwo musirikare sinamubajije,ariko nkeka ko aricyo cyatumye anandeka,ari kimwe mubyatumye anandeka.Ubwo babimubwiye yarabatutse,arangije arushye,ibitutsi byinshi;byinshi cyane bibi n'ibibaho n'ibitabaho.Arangije aravuga ngo"Bon ngo ngaho,agira atya,ngo ngaho.Ngo zana amafaranga,ngo mu,zana amafaranga ibihumbi icumi,ngo abana bajye kwiyakira.Ngo arandeba atya ngo"Cyangwa uvuge ko ntayo ufite ngo noneho,ngo n'ibyari bivuzwe bisubirweho.Ndamubwira ngo ndayashaka n'aba bose baramfasha ndayabona.Ahubwo nje nari nzi ko mfite amafaranga,kuko;nakubwiye ko nari naraye mvuye i Burundi,n'igikapu nari mfite n'amafaranga najyanyemo,kumwe ujyana amafaranga uti yenda uzabona ibintu mumahanga mbigure,yari akirimo nta n'ikintu nari na naguze,yari arimo ari na menshi,nari mfitemo na,ntiyari menshi cyani ariko ndumva nari mfitemo wenda nk'ibihumbi nka mirongo itanu.Yanyakaga rero ibihumbi icumi si;nari mbizi ko nyabona.Ndamubwira nti ndayashaka.Ngo"Zana ibihumbi icumi ngo abana bajye kwiyakira niko yambwiye;abana nyine ni abo bagendanaga.Ndamubwira nti ndayabona.Ngiye kujya mu nzu ako gako ako gakapu yari arimo abo bashakaga ko tu;kutuzanira ibintu bari bakazanye ko.
- BYUKUSENGE: Noneho ngiye kujya kwinjira mu nzu ngo ngafate baravuga ngo" reka tuguherekeze."Ngo utaba ufite akantu ngo udafata akantu ukakadutera.Nti se agaki?Ngo ka Grenade!Ndavuga nti ese bu ubu ngira Grenade!Nayikura se mwo kagira Imana mwe.Ngo ngaho reka tuguherekeze.Abo bana,bana,be wa mugani we banyinjirana mu nzu;ndagenda ngiyee kug;Nkora ahantu nari nzi aho ari nzi ko ngiye kubaha ibihumbi icumi.Ati"Zana"Barayafata yose ku mutima nti iyaba mwari uzi ko nta,ntari nkinayibaraho rwose ibyo ni,nti nimuyajyane ubundi se byose si ibyanyu,nti nanjye ndi uwanyu nkaswe.
- BYUKUSENGE: Barayatwara yose barasohoka baragenda. Bansiga aho.Muri ako kanya ngewe naramubwiye nti ntabwo nongera kwihisha;niko nabwiye abantu,nti jye ntabwo nongera kwihisha.Nti kuko kwihisha birandemerera kuruta ko nare;kuruta ko nakwicara aha igihe cyo kunyica cyagera bakanyica bakanyica.Nti kwihisha ndumva ari byo bivunnye cyane.Kwihisha kandi uzi ko uri bupfe wa;nicara ku kabaraza ndababwira nti sinsubira kwihisha.Sinzi utuntu tw'udufaranga bari basize aho ngaho muri ayo batwaye,ndavuga nti mfite inyota,nicyo kintu numvise gusa,ndavuga nti ndumva mfite inyota nyinshi cyane,nta muntu wampa ikintu cyo kunywa?Amazi cyangwa icyo aricyo cyose.Kuko numvise inyota I;in;inkamuye,indangije;Kumva urupfu rwakugezaho ukumva ntiwapfuye.Numvise ndi nk'umuntu wumye,ukamuye;ukamuye washizemo ubuzima usigaye ari nk'ikintu utazi.Numva inyota nyinshi cyane mu;mumubiri wanjye.Nicyo kintu numvi;numvise icyo gihe.Mbura ikintu cya;mbura icyo kunwa.Mbaza uwo mugabo nti ese,nta Fanta ufite mu ri Boutique nta n'ahandi mwazibona,muhe n'abangaba;Nti ntabwo ari jye yishe jyenyine nti ubu n'abandi bafite inyota.Ibyo kunywa birabura turabyihorera.Twiriwe aho ngaho bigeze mu ma saa sita haza abandi noneho baraza bamenya ko tutanapfuye ko tukinahari twese baza badushakisha.Ariko bakayoberwa aho biherereye.Umwe akabaha information itari yo,undi akabahi;bikavanga byageze aho noneho abantu batangiye kubibona ko byanze bikunze turi bwicwe.Ko bari butubone.
- BYUKUSENGE: Abaturanyi babuze uko batugira.Noneho n'uwo turi kumwe nawe afite ikibazo cy'uko bari budusange iwe.Mu;hariho abantu bafashije abantu;ndasabi;Nasabira imbabazi abantu nshobora kuba mvugira ikintu kitari cyo ariko mubantu bagiye bafasha abantu kugenda.Rwose hari ababikoreye urukundo n'Imana yazahemba.Ariko hari n'ababikoreye kugirango bivaneho abantu,uve aho,kuko igihe cyose ukiri aho uri Danger kuri we.Bigasa n'usha;uguhisha ko,bikanagufasha;ariko ariko kuko wari mu byago utegereje urupfu nawe yari yari afite ubwoba ko yari arutegereje hamwe nawe.
- BYUKUSENGE: Kuko gusanga umuntu agufite nawe byari ikibazo.Hari abenshi rero bagiye bareku; bashakira n'abantu uburyo bwo kugenda ari ukugirango banabaveho. Abantu,ba,wavuga ngo babaye intwali z'igitangaza ni uwavuze ati"Ntabwo unkuraho uyu muntu"Uramujyana umaze kunyica.Ariko kandi hari n'ababafashije koko baranagenda baranarokoka.Nabyo.Ibyo byose ni ibintu bivangiye mu,mubanyarwanda uko tumeze uku;twivanzemo byinshi,ibyo duhishe ni byinshi,ukuri kwacu si kwinshi kuko ntitu,no kukumenya bitoroshye,ariko ibyo sibyari mo.
- BYUKUSENGE: Muri make rero abantu bashatse kudufasha guhunga.Ariko bagasanga no kugirango tuve muri urwo rugo twambuke umuhanda ni ikibazo;abantu bose bakavuga ngo barabashaka;barabashaka,barabahiga ,ba;bababuze; bababuze bababuze.Dutangira noneho umugabo aravuga ati"Reka tujye hakurya;uwo mugabo ati"reka turebe uko mwambuka umuhanda kuko bazi ko muri muri aya mazu yo muri ibi bice niko bababwiye;reka tujye mu wundi murongo w'amazu hakurya y'umuhanda".Bumvikana n'umuntu we yari;nawe yari muri MRND n'undi yarimo,bose barimo,barumvikana ngo batwambutse umuhanda.Nibwo umudamu umwe yantije imyenda aravuga aravuga ati imyenda burya y'umuntu iramugaragaza,niwambuka umuhanda wambaye imyenda yawe bazi barahita bamenya ko ari wowe,reka ngutize indi myenda,nibabona imyenda batazi baragirango n'uyirimo si wa,ntibamuzi,ubone uko wambuka.Imyenda ya,ibitenge byanjye nari nambaye ndabi,ndabisiga,byari n'ibitenge byo murugo bishaje ampa ibitenge bye na byiza.Ndabyambara; nditwikira,noneho aravuga ati"ufate n'igita ufate n'igitambaro";bampa igitambaro ati"witwikire witandiye ufunge igitambaro mu mutwe ushyireho umwitandiyo nk'abasiramukazi,ntabwo bakumenya.Nda,ndabikora.Bashaka kutunyuza mu rugo rw'uwo muturanyi aho ngaho bari bagiye kutwicira ndamubwira nti"Nukuri yewe mwitera abantu ibyo bibazo.Nimusohokera mu muryango w'uyu muntu arabizira,baramenya ko ariho twari twihishe bashobora no kumukurikirana.Ahubwo ni mwongere mutwurize urugo tugwe iwacu mu rugo,dusohoke tuve iwacu,he kugira umuntu wundi ubarirwa mu igenda ryacu bagirengo nimo twahoze nimo tuvuye tugenda.Abasi;abaturanyi basigare amahoro.Jye numva,numvaga ntashaka igituma uwo urupfu ruta;rutandikiwe agomba gupfa.Uwo rwandikiwe agize amahirwe yarurokoka ariko niba Atari we rwa,nukuri ntabwo; numvaga nta n'umuhutu wagwa muri ibyo bintu byagenewe abatutsi.Kandi keretse aguye kuri ab,bariyeri cyangwa akagwa ahandi,ariko kugwa mu rugo rwe?numwaga ntamwi;si nigeze nifuza ko hari uwagira ibibazo kubera twe.Twebwe turi mu bibazo,ariko ntan'ubwo nkeneye ko hari ubijyamo kubera twe.Ni uko nabyumvaga umenya nanubu ariko mbyumva. Yakwigirira ibibazo ku giti cye ariko ntiyagira ibibazo ku mpamvu zanjye.Ni uko,ni uko mbyumva
- BYUKUSENGE: Narababwiye ngo twu;barongera baratwuriza;baranyuriza nako ni jye cyane cyane wananirwaga kurenga urwo rukuta tumanukira mu irembo ryacu.Ariko nti bamenya,urumva hari interahamwe bari twari twamaze;bamaze guhe amafaranga,baravuze ngo nimushakishe amafaranga,interahamwe zigende zicungacunga bati kuri barrier kugirango abahandi bataza,batabimenya.Interahamwe zari;twagendaga zirora,Nk'urwo rugo twajyagamo nyirarwo yari umuntu wo muri MRND nawe yari yo afite umupanga;kuri Barrier.N'abadu;twes,bagendaga bacungacunga nabo bagendaga bafite indi mipanga,n'iriho amaraso ari byo.Hari uwo najyaga mvuga rwose nti ariko uyu muntu tuzamugira gute muri Gacaca.Yari afite umupanga uriho amaraso,yabaye mu badufashije kuva muri iyo nzu,tukagera hakurya.Ariko muri Gacaca njyewe nzamusaba gusobanura amaraso yari ku nkota ye n'aho yavuye.Ntabwo nzagira;yarankijije nzabishi;bimushimira rwose mbitange mo n'ubuhamya,ariko ndashaka ko aza;ndashaka kumenya nyiri ayo maraso yari kuri iyo nkota,kuri uwo mupanga.Nayo nkeneye kuyamenya.Ntabwo rero nzayamubabarira ngo nyahishire ngo nuko ya;yankijije.Agomba;ngomba kumenya uwo mututsi nyi ayo maraso nabonye,azamuvuge nawe.
- BYUKUSENGE: Turagenda turambuka hariya,hari mu masaha ya;uwo munsi;tuza no kuharara,tujya mu kumba hari akumba badushizemo gafunze kadafite akadirishya n'iki;turaramo twese twese twirundamo.Mu gitondo cya kare kare bati baraje,bati bamenye ko mwavuye hahandi;bati nimugende nimugende,nimugende.Baba baraduhurudukanye.Baba,hari ubunyereri,baba baturengeje ikintu cy'umwan,ikintu cy'umugunguzi hepfo aha,baraza bara badusunika;mbese abari bato barasimbutse uwo mugunguzi.Abantu nkanjye ni ugusunika nk'ikivovo,nawumanutseho nk'ikivovo nyi;nk'umanukira ku kivovo ngwa munsi yawo ntihazagire ukubeshya.Nta bubabare umuntu yumvaga niyo;shwi!Wumvaga wabaye indi kamere itakibabara,itakinatekereza,itakinababara,utazi.Tujya mu rugo rwe hepfo aha;mu kantu k'akago,baravuga bati"Reka tubahishe hariya bati ni n'urugo rw'abakene cyane ntabwo bashobora kumenya ko hari umututsi waba wahihishe.Urumva;tugiye muri urwo rugo koko rw'aba; rwa gikene.Ariko bakena bagira ni interahamwe; zikomeye.Abakobwa barambuye ibitenge baranagannye ku modoka,barayobotse pepepe!Ariko bagikennye wa mugani,batanagize n'icyo bahabwa kubera izo risqué zo kunagana ku mamodoka bajya mu myigaragambyo.
- BYUKUSENGE: Bari abakene.uretse ko twahageze bamaze kudusahura hano batangiye kugira n'imitungo ,bafite n'ibyo batetse byavuye aha,n'ahandi bamaze kumva bameze neza ho gatoya.Turahihisha;Aho hantu badushyize;nyirurugo nti yari ahari;(wo mugabo)Nti yari ahari ngo yari yagiye i Gitarama.Numvise ko n'i Gitarama ngo yaba yarishe;ariko kuko nta;ntamurebaga sinamushinja.Niba nta wamushinje ubwo azashinjwa n'Imana ku munsi wayo.Hari umugore we;hari na bashiki be;hari n'utwana twabo duto niho bagiye kuduhisha.ahantu,ha hantu wumva ko ari hasi cyane;ha hantu wumva ko ari,bitari ubukene;kuko hari ubukene haba n'umwanda,haba no kwifata nabi gusa muri kamere yawe,ni uko hari hameze,ntabwo,ntabwo hari ahantu uvuga ngo ni uko ari abakene,ahubwo ni uko ari abantu,batafi;nabo ubwabo batiha agaciro bituma bias n'aho nta n'ako bafite.Ariko ugeze no mu nzu ubona ko nabo ubwabo ntako biha.
- BYUKUSENGE: Ni aho twagiye badutsindagira ahantu ubona hatameze neza n'ukuri na bene urugo batitaho na,mzii ;Hatameze neza.Kuburyo nnabwiye abana nti "Muzi n'ibindi"na Muzee turi kumwe,ndavuga nti"Ubu twapfuye"aha tugeze ni ahitwa urupfu,nyuma y'aha nta kibazo,ubu twapfuye.Kuko numvaga tugeze ahantu nkumva ushatse uwo ariwe wese agufiteho ububasha.Umwana;abana baza barunguruka bavuga ngo"Hano hari abantu"Uhise uwo;uwo ari we wese,umuntu w'umugabo w'imbwa utagira shinge na rugero,buri wese agufiteho ububasha.Numvaga aho ngaho ko twapfuye.Njye numvaga twapfuye muri ma,numvaga napfuye.Numvaga ntacyo nshigaje.Numvaga urupfu ahubwo cyashoboraga kuba ari nk'ikintu cyiza.
- BYUKUSENGE: Twabaye aho amasaha make cyane tubona dutuma umuntu,umuntu wari waduhishe kare turamubwira tuti genda ushake ukuntu waduterefonera mu,muri,mu,mu;tumubwira umuntu wo muri PNUD,ubu niwe represent wa OMS aho yakoraga yari umudamu w'umuzayirwaze.Umuduterefonere rwose umubwire rwose niba nta kintu bagishoboye kudukorera kuko ibintu birarangiye tugiye gupfa.Nyuma yahoo,mu gihe gito ntiba,ntacyo bari bakitumariye.Uwo mugabo ajya kubwira undi mugabo uri hepfo hano ufite Telephone zi;ibya hano bari babisahuye n'amatelephone bayacomoye byose babirangije;ariko ngo yaratinze numvaga ngo abasirikare bajyaga baza kuyiterefonaho;nanyuma ya Genocide hari Facture batwishyuje ngo yo muri ayo mezi.Uzi ko muri abashinyaguzi.Uko muzi se twari he?Ntibatwishyuje Facture yo muri 1994,kugeza nko mu kwa 12,twibera mu kantu utazi;
- BYUKUSENGE: Noneho araterefona,ngo baramubwira ngo nitwit;dutegere;ngo barimo barashakisha uburyo bwose bw'uko bahadukura;ngo bishoboka tube turi,tu,twiteguye ko baza bakamenya aho duherereye kandi bakamenya uko bazahadukura.Turahaguma bigeze nko mu ma saa saba ku italiki ya munani.Iya munani?iya cyenda.Oui,iya cyenda.Kuko ku ya munani nibwo twaraye ahandi ku italiki icyenda mu ma saaa saba.Nibwo haje umuntu,nibwo batubwiye bati hari umuntu uje kubatwara bati imodoka ya l'ONU ihagaze ahantu hepfo hariya; mumanuke munyure mu ntoki mutambike mugereyo murasanga ahahagaze.Ubwo yagiye nawe;bari bamuhaye imodoka bati yari nu,Nyuma yaje no gufungwa,afunguwe muri iyi minsi,kuko bamushinja ibindi ngo yakozebakavuga ngo nimutange ubuhamya.Twebwe turatanga ubuhamya bwiza bw'ibyo yadukoreye kuko yaje kudukura hariya,,n'ubwo ahari yari yatumwe nab a shebuja ariko yarabikoze;twe nta kibi tumushinja,abamushinja nibabivuge bafite ikibi bamushinja twe ntacyo.Bati none se ko mwabanaga n'iki?Yee twarabanaga nyine.Twaranasenganaga,twe ntacyo dufite cyo kumushinja.Bati noneho nimumushinjure;Oya ntitumushinjura nabwo kuko ntabwo tuzi icyo yaba yarakoze tudahari.Twebwe ntitumushinja abamushinja bamushinje,abamushinjura babanye nawe bamushinjure,ariko twe ntidushobora kuvuga ibyo tutabonye kuko twe twahavuye ku italiki ya cyenda kandi ibyo bamushinja ngo yabikoze nyuma.Uwo mugabo niwe waje araduwara adukura hariya;ahantu hepfo hariya utareba ku muhanda;yazanye imodoka ya NU ifite,afite;yashyizeho ibendera rya;rya PNUD ngirango;rya bendera rya ONU yashyizeho n'ibendera ry'umweru nawe yambaye ibyo bintu mbese agaragaza ku buryo bwose ko ari umukozi wa l'ONU.
| Identifier mike: | kmc00053/kmc00053_vid3 |
| Title: | Oral Testimony of BYUKUSENGE Agnes |
| Description: | The oral testimony of BYUKUSENGE Agnes, a survivor of the Genocide Against the Tutsi,recorded by the Kigali Genocide Memorial in Kigali, Rwanda. The testimony discusses early memories of childhood and family, discrimination and persecution of Tutsis before Genocide, the worst atrocities during Genocide, suffering and witnessing human rights abuses, surviving the Genocide, life after the Genocide. The testimony is given in Kinyarwanda. |
| Media format: | mini-DV tape |
| Language: | kin |





Share this video